|
AMAHAME REMEZO |
AMAHORO - UBUTABERA- UKWISHYIRA UKIZANA
RDR ni ihuriro rya politiki riharananira kubaka igihugu kigendera ku mategeko, ubutabera, repubulika no kugaragAza ukurI ku kaga k’abanyarwanda; byo nkingi y’ubwiyunge nyakuri, amahoro n’amajyambere bisesuye.
Twongeye gushimangira gukomeza guharanira ko u Rwanda rwaba igihugu kigendera ku mategeko, cyitarangwa mo ivangura iryo aliryo ryose, kandi gishyigikiye ukwishyira ukizana, ubutabera n’amahoro, cyubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, gikurikiza amahame n’amategeko mpuzamahanga.
RDR irongera kwamagana itsembabwoko ryakorewe abatutsi. Iranamagana ikomeje itwembabwoko ryakorewe abahutu kandi iryo tsemba bwoko rikaba rigikomeza.
Abantu bose bagize uruhare mu itsembabwoko kimwe n'ibindi bikorwa bigamije guhungabanya amahoro n'uburenganzira bw'ikiremwamuntu bagomba guhanwa, buri wese ku giti cye, ntakwitwaza ubwoko bwabo n'imyanya baba bafite mu butegetsi, bagashyikirizwa urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda.
RDR irongera gushimangira ko urwo rukiko, alirwo rwonyine rukwiye kuburanisha abakoze ayo marorerwa. Irasaba ko ububasha bw'urwo rukiko n'igihe ibyaha ruburanisha byakorewe cyakongerwa.
RDR irarikiye abanyarwanda bose guha icyubahiro, nta kuvangura, abantu bose baguye n'abakigwa mu marorerwa u Rwanda rwagize kandi na n'ubu agikomeza.
Nta muntu n'umwe ukwiye gukoresha akababaro kashyize mu cyunamo imiryango y'abanyarwanda bose ndetse n'isi yose, ashaka inyungu za politiki. RDR yamaganye FPR icuruza itsembabwoko yishakira inyungu zayo bwite aho guharanira icyagarura ubwiyunge mu banyarwanda.
RDR yongeye gusaba ibihugu byose n'imiryango mpuzamahanga:
- kwamagana ku mugaragaro itsembabwoko FPR ikomeje gukorera abahutu;
-gukora ibishoboka byose kugirango iryo tsembabwoko rihagarare;
- kwemera no kuzirikana uruhare rwabo mu gikorwa cyo kurimbura impunzi z'abanyarwanda muri Zayire no gushyigikiriza urukiko mpuzamahanga abantu bose bagize uruhari muri ubwo bwicanyi;
- kubahiriza amasezerano y'i "Geneve yo 1951" arengera impunzi;
- guhagarika ibikorwa by'ubwicanyi bikomeje gukorerwa impunzi n'ibyo kuzicyura ku ngufu zikicwa urw'agashinyaguro mu gihugu zari zarahunze.
Twongeye kwemeza ko ibibazo u Rwanda rurimo ari ibibazo bya politiki, n'umuti wabyo ukaba ugomba kuboneka mu rwego rwa politiki. Twongeye gushyigikira ko inzira z'imishyikirano ari bwo buryo buboneye bwakemura ibibazo by'u Rwanda. Kugeza ubu, FPR n'ubutegetsi bwayo byanze iyo mishyikirano, ahubwo birakomeza kurimbura abaturage. Ningombwa rero ko buri wese yakoresha uburyo bwose bwemewe kugirango ahagalike ubwo bwicanyi kandi abungabunge umutekano w'abaturage.
Turasaba abarwanashyaka bose ba RDR n'abanyarwanda bose bashyigikiye demokarasi, kudacika intege, bagahaguruka bagashyira imbaraga zabo hamwe kugirango bavane u Rwanda mu giharahiro, maze bashyireho ubutegetsi bwumvikanweho n'abanyarwanda bose, busimbura ingoma y'igitugu ya FPR.
Mu izina rya RDR
François
Nzabahimana
Perezida
Duharanire Ubwiyunge bw'Abanyarwanda mu Gihugu cyubahiliza Amategeko