COMITE EXECUTIF

RDR

Rassemblement pour le Retour des Réfugiés et la Démocratie au Rwanda

Rally for the Return of Refugees and Democracy in Rwanda

Ihuliro Liharanira Itahuka ry'impunzi na Demokrasi mu Rwanda

 

Postbus 85 ; 3840 GB Harderwijk ; NEDERLAND ; tel/fax :++31-341-419336

Pour un Peuple Reconcilié dans un Etat de droit ; For a Reconcilied People in a Rule of Law;

Duharanire Ubwiyunge bw'Abanyarwanda mu Gihugu cyubahiriza Amategeko;

Harderwijk Le 26/4/2000

 

Kuli BBC Gahuzamiryango

 

Banyamakuru, Bavandimwe,

 

Nagiraga ngo mbashimire guhora muharanira kugeza ku baturarwanda, abarundi n'abandi baturage bo muli Afrika yo hagati amakuru n'ibitekerezo biturutse impande zose.

Muzi ko RDR ali Ihuliro Liharanira Itahuka ry'impunzi na Demokrasi mu Rwanda , kandi ko duharanira Ubwiyunge bw'Abanyarwanda mu Gihugu cyubahiriza Amategeko. Ni yo mpamvu nagiraga ngo mbasabe urubuga ngeze ku banyarwanda no kuli Prezida Kagame icyo ntekereza kw'ijambo yavuze mw'iyimikwa rye, cyane cyane ku kibazo yavuze asaba ko Impunzi zose zataha.

Général Paul Kagame ntabaye uwa mbere uhamagaliye impunzi gutaha. Icyakora icy'imena twafatamo ni uko Kagame yiyemereye ko hakili impunzi zitarataha. Kandi koko hanze y'igihugu haracyali impunzi za mbere ya 1994 zitarataha, ziyongeyeho iza nyuma y'uwo mwaka. Kuva RDR yashingirwa muli Zayire muli 1995, twasabye ko leta ya FPR yakwemera ko dushyikirana kugira ngo dutahe mu mahoro, iranga.

Icya mbere dushaka kwibutsa Prezida mushya w'u Rwanda ni ukwo mu nama y'akarere yahuje impunzi z'abanyarwanda n'ubutegetsi bwa Republika ya Kabili i Dar Es-Salaam taliki ya 19 z'ukwa kabili muli 1991, abali bayirimo bumvikanye ko hadashobora kubaho amahoro arambye igihe hakili impunzi hanze.

Icya kabili ni ukwo impunzi z'icyo gihe zanze gutaha hatabaye imishyikirano ya politiki kugira ngo zimenye uruhare zizagira mu nzego za politiki. Agomba kwibuka lero ko impunzi zose ali zimwe . Niba ashaka ko impunzi zitaha yagombye kubanza kwemera gushyikirana nazo, akumva akababaro kazo. Niba lero adashaka ko dushyikirana kugira ngo yumve ibibazo byacu, ibindi alimo avuga ni ukwikoza ubusa.

Kuva kera na kare, RDR ivuga ko gushyikirana alibyo ntango y'ubwiyunge kugira ngo abanyarwanda babane mu mahoro, kugira ngo higwe ukwo ikibazo cy'impunzi cyarangira no kugira ngo intambara n'imidugalaro ijyana nayo biveho burundu.

Abambari n'intagondwa za FPR ni bo bakomeje kwangira iyo mishyikirano yo kugira ngo twumvikane ku ngingo fatizo zo kugira ngo u Rwanda rugarukemo amahoro burundu.

RDR ibona nta mahoro azaba mu gihugu igihe nibura ingingo zikulikira zitazaba zubahirijwe:

Mugire amahoro n'imigisha .

Mbashimiye kuza kumpa umwanya wo kuvuga kuli Gahuza miryango ibi bitekerezo byacu.

Ndereyehe karoli

Prezida wa RDR.

tel/fax :++31-341-419336