GUTUMIRA Mu rwego rwo kwibuka Abanyarwanda bose bahitanywe n'intambara, ubwicanyi n'itsemba tsemba lishingiye ku moko byabaye mu Rwanda kuva muli 1990 kandi bigikomeza mu Rwanda, bikaba byarafashe intera ya kirimbuzi nyuma y'iyicwa rya Prezida Yuvenali Habyarimana na Prezida Cyprien Ntaryamira n'abali babaherekeje, kw'italiki ya 06 y'ukwezi kwa Mata 1994, Ikoraniro ry'amashyirahamwe y'Abanyarwanda bo mu Bufransa (Fédération des Associations rwandaises de France – FEDAR France) lifatanyije n'amashyirahamwe y'Abanyarwanda bo mu Bubiligi, mu Budage, mu Buholandi no mu Busuwisi, ribatumiye kwibukira hamwe isabukuru y’imyaka 10 yayo marorerwa yayogoje igihugu cyu Rwanda , no gukomeza gusaba ko ikibazo cy’ubutabera mu Rwanda cyabonerwa umuti, kugirango ubwiyunge bw’ abanyarwanda bushobore kugerwaho. FEDAR ibatumiriye guhurira i Paris mu Bufransa kw'italiki ya 06 Mata 2004. Gahunda y'umunsi iteye itya : 1. Saa tanu n'igice (11:30) : Abatumiwe bazatangira kugera mu mwanya wabigenewe mu mujyi rwagati wa Paris. Muzamenyeshwa ahateganyijwe mu minsi iri imbere.
2. Saa sita n'igice (12:30) : Gutangira urugendo rw'urwibutso.
3. Saa munani (14:00) : Kwica isari.
4. Saa cyenda (15:00) : Gutangira ibiganiro (colloque) no kwibukiranya ibyabaye mu Rwanda kuva muli 1990.
5. Saa kumi n'imwe (17:00) : Umwanzuro
Ibiganiro bizibanda ahanini ku ngingo zikulikira : a. Kugaragaza ukuli ku bwicanyi n'ibindi bikorwa by' iterabwoba bihohotera ikiremwamuntu byazanywe n'intambara yo muli 1990 kandi bigikomeza mu Rwanda.
b. Urukiko mpuza mahanga rwageze ku nshingano zarwo? Rwamaliye iki u Rwanda?
c. Umwanya w'ubutabera mu bwiyunge (réconciliation) hagati y'abanyarwanda.
d. Uruhali rw'amashyirahamwe y'abanyarwanda bo mu mahanga mu guharanira ikiremwa-muntu, ubutabera na demokrasi mu Rwanda.
Mu bazatanga ibiganiro halimo inshuti z'abanyamahanga ziturutse mu bihugu byo mu Burayi no muli Amerika kandi zizwiho guharanira UKULI N' UBUTABERA ku byabaye mu gihugu cyacu. Murakaza neza. Umuhuza-bikorwa wa FEDAR - FRANCEAmbassadeur Jean Marie Vianney NDAGIJIMANA
* Amashyirahamwe atumiye :
1. Arao-Umuseke (Orléans) 2. Amizero (Rennes) 3. ARF (France) 4. Justice et Réconciliation
(Paris) 5. CSRF (Paris) 6. AJIIR (France, Belgique, Hollande) 7. Solidarité
Rwanda–Touraine (Tours) 8. SJR (Paris) 9. Ikaze-Bienvenue (Lille) 10. Isangano
(Strasbourg) 11. Association des Rwandais d'Amiens 12. Association des Rwandais
de Toulouse
13. ProJustitia – Rwanda (Hollande) 14. CODAC (Hollande) 15.
Uraho (Hollande) 16. AVICA (Belgique) 17. SOS Rwanda Burundi (Belgique)